wex24news

Ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Gahanga uyu wa Gatatu habereye igikorwa cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

 Iki gikorwa kitabiriwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Samuel Dusengiyumva, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo Eng Patricie Uwase, Cardinal Antoine Kambanda n’abandi bayobozi batandukanye.Mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Gahanga mu karere ka Kicukiro, kuri uyu wa Gatatu hakaba hashyinguwe mu cyubahiro imibiri y’abantu 12 yabonetse mu Kagari ka Murinja muri uyu murenge. Abaturage basabwe gutanga amakuru y’ahakiri indi mibiri kugira ngo ishyingurwe.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo Eng Patricie, wifatanyije n’abaturage ba Gahanga mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yashimiye abarokokeye muri uyu murenge no mu nkengero zawo banze guheranwa n’amateka mabi banyuzemo.

Ati “Amateka u Rwanda rwanyuzemo ni ayacu. Dukwiye kuyashingiraho tukavomamo imbaraga zituma twese duharanira gukomeza kubaka u Rwanda rushyize hamwe no guharanira ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi”.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *