wex24news

Uburusiya bwarashe ibisasu bya misile 40, muri Ukraine mu ijoro ryakeye – Perezida Zelensky

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, kuri uyu wa Kane yashinje Uburusiya kurasa ibisasu bya misile birenga 40 n’indege za drones 40 muri Ukraine mu ijoro ryakeye.

Zelensky yavuze ko ibisasu bya misile n’indege za drones byarashwe mu mujyi wa Kharkiv bigamije kwagiza “ibikorwa remezo by’ingenzi” hirya no hino mu gihugu.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa X, Zelensky yagize ati “Mu ijoro ryakeye, Uburusiya bwarashe ibisasu bya misile birenga 40 na drones 40 muri Ukraine.

Hari ikindi gitero cya misile cyagabwe ku gace ka Kharkiv ho mu karere ka Kharkiv.”

Zelensky yavuze ko ibikorwa remezo na byo byagabweho igitero i Kyiv, imijyi ya Zaporizhzhia na Odesa mu majyepfo, no mu mujyi wa Lviv uri mu burengerazuba, hafi y’umupaka na Pologne.

Yagize ati “Ibikorwa by’iterabwoba byo mu Burusiya byongeye kwibasira ibikorwa remezo by’ingenzi byacu kuburyo bukomeye.

Moscow yagabye ibitero bikomeye ku bigo bya Ukraine by’ingufu mu mezi ashize, itangiza bimwe mu bitero bikomeye by’indege mu ntambara imaze imyaka ibiri.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *