wex24news

Umugore yakatiwe igihano cyo kwicwa azira kwiba miliyali 44 USD…..Vietnam

Kuri uyu wa Kane taliki 11 Mata 2024, urukiko rwo mu mujyi wa Ho Chi Minh rwakatiye igihano cy’urupfu Umugore w’imyaka 67 ukora mu bucuruzi bw’inyubako ,azira kwambura banki miliyari 44 z’amadorali mu gihe cy’imyaka 11.

yahamwe no gutwara miliyari 44 z’amadolari y’Amerika yo mu nguzanyo muri banki y’ubucuruzi,
Bivugwa ko uyu mugore yari yaratse inguzanyo muri banki izwi nka Saigon Commercial Bank. Gusa kumukatira iki gihano , ngo byaba bifite aho bihuriye no kumwotsa igitutu kugirango agarure ayo mafaranga.

Ubusanzwe Truong My Lan yari yatangiye ubushabitsi ahereye ku kuba umucuruzi ucururiza ku isoko, agurisha amavuta yo kwisiga hamwe na nyina, ariko nyuma abivaho atangira kugura ubutaka aza no gushinga amahoteli atandukanye kugeza ubwo yiswe umuherwekazi uretnze urwego rw’abaminisitiri.

Abategetsi bo muri Vietnam kandi bafashe umwanzuro w’uko nta banga na rito ku byerekeye uyu mugore ribikwa nk’uko bisanzwe mu muco wa gikomonisite, ahubwo ngo bararushaho kuvuga ibye byose mu bitangazamakuru.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *