wex24news

Congo na Ukraine byemerenyije ubufatanye mu bya gisirikare no muri Politiki ndetse na Diporomasi.

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Ukraine akaba n’intumwa idasanzwe ya Ukraine mu burasirazuba bwo hagati na Afurika, Maksym Subkh, yemeje ko Ukraine yifuza kuvugurura ubufatanye bwa gisirikare bwari bwaratangiye guhera mu 1990 na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Intego nyamukuru y’uruzinduko Bwana Maksym Subkh,muri Congo, ari ugukaza umubano mu byagisirikare no gufungura ambasade i Kinshasa.

Yagize ati” Ikigamijwe ni ugukingura iyi paji nshya mubihugu byombi mu by’ubufatanye bwa politiki, diplomasi, ubucuruzi na gisirikare.Twari dusanzwe dufitanye umubano kuva mu myaka ya za 90, byumvikane ko turaziranye cyane.”

Yongeyeho ati: “Ikiganiro kuri telefoni hagati y’abayobozi ba Ukraine na DRC, Volodymyr Zelensky na Félix Antoine Tshisekedi, muri Kanama 2022, cyahaye imbaraga zikomeye mu iterambere ry’ubufatanye.”

Ukraine isanzwe yugarijwe n’intambara iyihuje n’Uburusiya, aho kugeza ubu imaze gutakaza ibihumbi n’ibihumbi by’abasirikare ndetse ikaba itegereje inkunga yemerewe na Amerika , mu gihe RDC nayo itorohewe n’umutwe wa M23 kugeza ubu imaze kwigarurira ibice byinshi byo mu ntara uya Kivu y’Amajyaruguru.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *