wex24news

#kwibuka 30:ubutumwa bwa miss w’urwanda mutesi jolly wa 2016.

U Rwanda , Inshuti z’u Rwanda ruri kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.Muri iki gihe urubyiruko ni rwo Nyambere mu gutanga ubutumwa mu rwego rwo guhangana n’abapfobya bakoresha urubyiruko ku mbuga nkoranyambaga.

Miss Mutesi Jolly Nyampinga w’u Rwanda wa 2016 , nk’umwe mu rubyiruko, utajya urya indimi mu gutanga ubutumwa bwubaka Abanyarwanda n’urubyiruko muri rusange, yagaraje ko Kwihangana atari ukwibagirwa ndetse avuga ko guseka atari uguhaga.Miss Mutesi Jolly yakomeje agaragaza ko byose ari icyizere cyo kubaho.

Ati:”Kwihangana si ukwibagirwa,

Guseka ntabwo ari uguhaga.Ni icyizere cyo kubaho.Komeza ubeho Rwanda ! Impore Rwanda.Kwibuka30″. Urubyiruko rw’u Rwanda rugirwa inama yo gufata iya mbere, rukarwana intambara yo guhashya abagoreka amateka by’umwihariko ababa bashaka kugaragaza Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 uko itari.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *