wex24news

uruganda rukora imiti ruzwi nka moderna rwahagaritse gahunda yo kubaka uruganda rw’inkingo muri Kenya.

Iyi ntambwe ijyanye n’ingamba za Moderna zo guhindura imiyoboro y’inganda zikora kugira ngo igabanye ibiciro, nubwo igamije gukoresha hafi miliyari 4.5 z’amadolari ya Amerika muri uyu mwaka mu bushakashatsi no guteza imbere inkingo nshya nyinshi, zirimo iza kanseri na virusi ifata mu buhumekero (RSV).

Nyinshi mu nkingo za messanger RNA (mRNA) Moderna irimo gukora, nk’urwa virusi itera sida na malariya, ziri mu ntangiriro nkuko tubikesha Reuters.

Isosiyete yagize ati: “Ukurikije ibi, kandi bijyanye na gahunda yacu y’ingamba, Moderna yizera ko ari byiza guhagarika imbaraga zayo zo kubaka uruganda rukora mRNA muri Kenya”.

Ingamba za Moderna ni imbogamizi ku mbaraga za Afurika zo kugabanya gushingira ku rukingo n’imiti biva hanze y’umugabane.

Umuyobozi ushinzwe gukumira mu itsinda ry’indwara zandura muri Wellcome, Charlie Weller yagize ati: “Kugira ngo dusubize neza iyaduka ry’ibyorezo byandura cyangwa byiza kurushaho kubikumira mbere na mbere, ni ngombwa ko habaho ubushobozi bwo kwikorera inkingo ndetse n’ubushobozi bwo gufasha abaturage.”

Wellcome ni fondation itera inkunga ubushakashatsi mu by’ubuzima inabikoramo ubuvugizi.

Iyi sosiyete yari yavuze mu 2022 ko izashora miliyoni 500 z’amadolari mu ruganda rwo muri Kenya kandi igatanga doze zigera kuri miliyoni 500 z’inkingo za mRNA muri Afurika buri mwaka .

Yari ifite kandi gahunda yo gutangira kuzuza doze z’urukingo rwa COVID ku mugabane guhera mu 2023.

Isosiyete yavuze ko ariko, ko Moderna itigeze ibona commande y’inkingo muri Afurika kuva mu 2022 mu gihe gukenerwa ku Isi bikomeje kugabanuka.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *