wex24news

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo Rwanda Non-Communicable Disease bwagaragajeko  ko hafi 30% by’Abaturarwanda bagerwaho n’umwotsi w’itabi

 

Izo ngaruka zirimo nko kuba abana bahumeka umwotsi w’itabi ry’amasegereti baba bafite ibyago byo kugira ibibazo by’ubuhumekero, asthma cyangwa bagapfa bakiri bato.

Abahumeka uwo mwotsi w’itabi kandi bashobora kwibasirwa n’indwara zitandukanye zirimo iz’umutima, kanseri, diabetes, umuvuduko w’amaraso, indwara zo mu buhumekero, izo mu kanwa n’izindi.

Ubu bushakashatsi bwakozwe hagamijwe kureba ingaruka zituruka ku kunywa inzoga n’itabi mu Baturarwanda, n’uruhare rwabyo ku bibasirwa n’indwara zititabwaho, hakagenderwa kuri ayo makuru mu kubikumira.

Bwakorewe ku basaga 7000 bari mu myaka 18 y’amavuko kuzamura, ariko biganje mu iri hagati ya 18 na 29. Mu byo bwagaragaje harimo ko Abaturarwanda 29,3% bakuru bagerwaho n’umwotsi w’itabi aho batuye, 13% bakaba bakagerwaho na wo, bari aho bakorera akazi, mu gihe Abaturarwanda 5,6% ari bo banywa itabi.

Ni mu gihe ab’igitsina gabo ari bo benshi batangaje ko bigeze kunywa ubwoko ubwo ari bwo bwose bw’itabi, ugereranyije n’ab’igitsina gore. Mu bindi ni uko Abaturarwanda 4,5% bavuze ko bigeze kunywa itabi n’ubwo byaba inshuro imwe mu buzima bwabo.

Ubu bushakashatsi kandi bwagaragaje ko Abaturarwanda 4,5% ari bo banywa itabi rinyobwa hifashishijwe akuma k’ikoranabuhanga (E-cigarette).

Naho Abaturarwanda 41,9% batangaje ko banyweye ibisindisha birimo inzoga mu mwaka wa 2023, mu gihe 12,5% muri bo babinywaga buri munsi. 30,8% bo bavuze ko babinyweye mu minsi 30 ibanziriza ubu bushakashatsi.

Abaturarwanda 6% bavuze ko bahabwa icyo kunywa inshuro esheshatu cyangwa se kuzamura, bakiri ahantu hamwe. Urugero, nk’uwagiye mu kabari inshuro imwe bakamuha inzoga yo mu icupa, bisobanuye ko bamwongera amacupa y’inzoga atanu cyangwa anarenga.

Abaturarwanda 90% ni bo bizera ko kunywa ibisindisha mu buryo buhoraho bigira ingaruka mbi ku buzima bw’ubinywa. Ni mu gihe 84% bo bumvise cyangwa bakabona amakuru ku bubi bw’ibisindisha, 36,9% muri bo bakabyumva kuri radiyo mu gihe 27,3% bo bayakuye kuri televiziyo.

Ababukoreweho ni abasanzwe batunze telefoni bo mu turere dutandukanye, ku buryo bagiye basabwa gutanga amakuru hakoreshewe uburyo burimo no kohereza ubutumwa bugufi.

Ubu bushakashatsi kandi bwaje bukurukira igerageza ryatanze umusaruro mwiza ryakozwe n’ Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC) mu 2022, mu kureba ko mu Rwanda hatangizwa uburyo bwo gukora ubushakashatsi hifashishishijwe telefoni, mu kumenya amakuru y’indwara z’ititabwaho.


Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *