wex24news

Uganda: Umugabo wakatiwe igifungo cy’imyaka 16 nyuma yo kumuhamya icyaha cyo gucuruza abana.

Muzaaya yatawe muri yombi mu 2013, ubwo ubuyobozi bwamenyeshwaga ko mu rugo rwe ruherereye ku kirwa cya Buvuma hari abana 39 bagaragara mu masambu ye bamuhingira ariko ntibajye ku ishuri.

Iperereza ryagaragaje ko muri aba bana, harimo icyenda gusa Muzaaya yabyaye. Abandi bose ntiyashoboye no kugaragaza amazina y’ababyeyi babo.

Ubwo yabazwaga impamvu atajyana aba bana kwiga, yasobanuye ko we abiyigishiriza, ariko iperereza ryagaragaje ko adafite ubumenyi bwo kubigisha, keretse kuba yarabigishaga inyigisho za Isilamu.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko izi nyigisho zizwi nka ‘Asalaf’ zisanzwe zitangwa n’umutwe w’iterabwoba wa Al Qaeda na ADF ukorera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Iperereza ryagaragaje kandi ko abana Muzaaya yari afite mu rugo rwe bagombaga kujyanwa muri RDC, cyane ko ababyeyi ba bamwe muri bo ari ho basanzwe bari.

Hashingiwe ku bwumvikane Muzaaya yagiranye n’Ubushinjacyaha mu rubanza rwabaye kuri uyu wa 11 Mata 2024, akemera ibyaha byose yashinjwaga, urukiko rwafashe umwanzuro wo kumworohereza igihano, rumukatira igifungo cy’imyaka 16.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *