wex24news

Abanyarwanda bari muri zimbabwe ni zindi nzego zitandukanye bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Ambasaderi Musoni James (hagati) acana urumuri rw’icyizere

Mu ijambo rye, Pearson Chigiji, Umuyobozi Mukuru w’Umusigire ushinzwe ibijyanye n’ububanyi n’amahanga, muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubucuruzi mpuzamahanga, yavuze ko kuba bari muri icyo gikorwa, bitagamije kugaragaza ko bifatanyije n’u Rwanda gusa, ahubwo ari bwo uburyo bwo kugaragaza ko bashima ubuyobozi bufite icyerekezo, buhagarariwe na Perezida Paul Kagame, buganisha Igihugu ku gukira, ubwiyunge, amahoro ndetse n’iterambere rirambye kandi ridaheza.

Yagize ati “Bisaba imbaraga zidasanzwe n’ubushake bwa politiki, kugira ngo bishoboke kurenga umubabaro no gupfusha bingana bitya”.

Uwo muyobozi yaboneyoho umwanya wo gusaba abari muri icyo gikorwa cyo Kwibuka, ko ibikorwa by’ubunyamaswa byatangiye ku itariki 7 Mata 1994, bitazongera kuba aho ari ho hose, mu gihe icyo ari cyo cyose.

Ambasaderi Musoni James, uhagarariye u Rwanda muri Zimbabwe, we yasabye abari aho, gukora ubuvugizi kugira ngo hatorwe amategeko yoroshya ifatwa n’ihererekanya ry’abakekwaho icyaha cya Jenoside hagati y’ibihugu byabo n’u Rwanda, kugira ngo abakekwaho uruhare muri Jenoside babituyemo bagezwe imbere y’ubutabera, nk’uko byemejwe mu mwanzuro w’Akanama ka UN gashinzwe umutekano ku Isi, ufite nomero 2150 wo ku itariki 16 Mata 2014, usaba ibihugu by’ibinyamuryango gucira imanza abakoze Jenoside babituyemo cyangwa se bakabohereza mu Rwanda.

Ambasaderi Musoni yashimye Guverinoma ya Zimbabwe ko yasinyanye n’u Rwanda amasezerano ajyanye no guhererekanya abakekwaho ibyaha, mu gihe kimwe muri ibyo bihugu kibisabye, kikaba cyahita cyohereza umuntu uwo ari we wese ukekwaho icyaha, akagezwa mu bushinjacyaha.

Mu ijambo rye kandi, Ambasaderi Musoni James, yavuze ko bibabaje kubona na nyuma y’imyaka 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye mu Rwanda, hari ingengabitekerezo y’urwango n’amacakubiri igikwirakwizwa mu Karere, by’umwihariko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho abayobozi n’abandi bazwi cyane muri rubanda, basaba ku buryo bweruye ko Abatutsi b’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bicwa, ariko Umuryango Mpuzamahanga ugakomeza guceceka.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *