wex24news

Mu rubanza Nkunduwimye Emmanuel yatunguranye avuga ko atazahakana ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabayeho. 

Ababuranye ku byaha bya Jenoside mu myaka ishize bakunze kwiregura bahakana ibyaha ndetse bagashimangira ko ibyo bari gukurikiranwaho bishingiye ku kuba ari abanyapolitike batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda.

Me André-Martin Karongozi wunganira abaregera indishyi muri uru rubanza yabwiye IGIHE ko uyu mugabo aregwa ibyaha bya Jenoside, no kuba hari umugore yafashe ku ngufu “ariko ibya Jenoside byonyine hano bakurega umubare w’abantu utazwi ariko mu bice bakuregamo, ubwo ni ukuvuga Kigali.”

Ati “Ni ubwa mbere urebye tubibonye, ababurana baturahiye ko batazahakana Jenoside, ikindi we ubwe yaradutangaje bamubajije aravuga ko ntacyo apfa na FPR, abandi bose ni muri urwo rwego babaga bagana. Abamuburanira baravuga bati abatangabuhamya bari mu Rwanda cyangwa bavuye mu Rwanda turakemanga ko baba bavugisha ukuri bataba babwirijwe ibyo bavuga.”

“Umurongo ntabwo urimo guhakana Jenoside ko yabaye gusa we ubwe hari ibyo yari yaravuze arwana kuri George Rutaganda hari n’ibyo yari yaravuze mu ibazwa rye arimo asubiramo nko kuba yaravugaga ko Rutaganda ntacyo yakoze, ntabwo akibivuga.”

Me Karongozi kandi avuga ko Nkunduwimye Emmanuel ashaka gushingira ku kuba na we ngo yararenganywaga na Leta ya Habyarimana Juvenal kuko ngo ari muramu wa Silas Majyambere wari umucuruzi ukomeye.

Uyu mugabo ngo yagiye ahunga nyuma y’uko murumuna wa Majyambere yishwe, ndetse agashimangira ko yahishe abantu barimo nyirarume witwa Anaclet Butera n’umuryango.

Ku rundi ruhande ariko Nkunduwimye Emmanuel wamenyekanye ku izina rya Bomboko yabanaga bya hafi na Jean Marie Vianney Mudahinyuka uzwi nka ZUZU wari ushinzwe abasore mu mutwe w’Interahamwe.

Yakoreraga hamwe na George Rutaganda wari Visi Perezida w’Interahamwe bose bakoreraga muri AMGAR, bakanahagira inzu bari batuyemo. Na Robert Kajuga wayoboraga Interahamwe ku rwego rw’igihugu yabaga hafi aho.

Uyu mugabo yemera ko muri Jenoside yatwaraga abo bagabo bose bakajya gufata abantu bajyana muri Hotel des Milles Colles ariko ngo abo bajyanaga babaga bishyuye, ndetse ngo yanajyanagayo Rutaganda kuko yacuruzaga ibiribwa kuri Rusesabagina Paul na we wari muri iyo hotel.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *