Ni icyemezo cyafashwe nyuma y’aho ubugenzuzi bwakorewe muri laboratwari yo muri Nigeria bwagaragaje ko uyu muti ufite igipimo kiri hejuru cy’ikinyabutabire cya ‘Diethylene Glycol’.
Iki kigo cyagize kiti “SAHPRA ihagaritse nimero 329303 na 329304 zari kuzasaza muri Mata 2024 mu gihe ikomeje iperereza. Izi nimero zoherejwe muri Afurika y’Epfo, Eswatini, u Rwanda, Kenya,Tanzania na Nigeria.”
Ikigo gishinzwe gusuzuma ubuziranenge bw’imiti n’ibiribwa muri Nigeria, NAFDAC, cyasobanuye ko igipimo kiri hejuru cy’iki kinyabutabire cyangiza impyiko kandi ko gishobora gutera izindi ngaruka zirimo: kuribwa mu nda, kuruka, kwituma nabi, kunanirwa kwihagarika no kuribwa mu mutwe.
Inzego z’ubuzima zo muri Gambia, Cameroun na Uzbekistan zaketse ko uyu muti ari wo wishe abana bari barwaye inkorora kuva mu 2022.
Leta ya Tanzania, Kenya na Eswatini zarawuhagaritse. Rwanda FDA na yo yamaze gufata icyemezo cyo guhagarika nimero 329303 y’uyu muti mu rwego rwo “kurinda abantu”, isobanura ko ariko nta makuru y’ingaruza zawo irabona.
Iki kigo gishinzwe gusuzuma ubuziranenge bw’imiti n’ibiribwa mu Rwanda cyagize kiti “Amakuru ku ngaruka abitswe na Rwanda FDA yerekana ko kugeza ubu nta raporo yakiriye ku ngaruka z’umuti wavuzwe haruguru.”
Uruganda Kenvue rukorana uyu muti na Johnson & Johnson muri Afurika y’Epfo rwasobanuye ko kuva muri Gicurasi 2021 ubwo wakorwaga kugeza tariki ya 11 Mata 2024, nta makuru y’ingaruka zikomeye zawo rurakira.
Rwagize ruti “Isuzuma ryakozwe mu bubiko bw’amakuru hirya no hino hagati y’igihe wasohokeraga muri Gicurasi 2021 na tariki ya 11 Mata 2024 ntabwo ryerekana ingaruka zikomeye zaba zaratewe na Benylin Paediatric Syrup.”
Ibigo bishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’imiti muri ibi bihugu bikomeje gukora iperereza kugira birebe niba hari abagizweho ingaruka zikomeye na Benylin Paediatric Syrup.