wex24news

Mu gihugu cya Niger ababarirwa mu magana bitabiriye imyigaragambyo yo kwamagana ingabo z’amahanga muri Niger.

Abigaragambyaga bateraniye mu murwa mukuru wa Niamey mu mpera z’icyumweru gishize batabaza imiryango itegamiye kuri leta kubabishyigikira mu kumvisha ubutegetsi ko bakwiye kwamagana ingabo z’amahanga zafashe ibirindiro muri iki gihugu.

Umwe ati: “Twasabye ko Abanyamerika n’ingabo zose z’amahanga bava muri Niger, kugirango ingabo z’igihugu zibashe kugaragaza ubushobozi bwazo mu kwivuna ibyihebe byugarije iki gihugu.”

Iki gihugu ubusanzwe cyari gifite umubano n’ubufatanye bwa hafi na Amerika mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba, ariko kuri ubu kikaba cyamaze guhuza imbaraga n’u Burusiya.

Guhuza imbaraga n’Igisirikare cy’Uburusiya bifatwa nk’ikimenyetso simusiga kigaragaza ko Amerika yamaze kwigizwayo muri Niger.Mu cyumweru gishize abasirikare b’intoranywa b’Uburusiya bageze muri iki gihugu mu rwego rwo guha imyitozo abenegihugu b’abasirikare.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *