wex24news

 u Bwongereza:Minisitiri Atkins yatanze icyizere ko igihugu cyabo kizatangira kohereza abimukira mu Rwanda mu byumweru biri imbere. 

Mu kiganiro n’Umunyamakuru Trevor Philipps wa Sky News kuri uyu wa 14 Mata 2024, Minisitiri Atkins yagize ati “Dushaka ko indege ibatwara vuba cyane bishoboka […] Duteganya ko biba mu byumweru.”

Yabajijwe niba Guverinoma yaramaze kubona sosiyete y’indege izabatwara, asubiza ko inzego zishinzwe umutekano w’imbere zibirimo, kandi ko imyiteguro yamaze kunozwa.Ati “Ibiro bishinzwe umutekano w’imbere biri kubikoraho kandi nyizera, biriteguye. Twabonye intambwe ifatika yatewe mu mwaka ushize, tugabanya ubwato buto bwambuka ho 1/3. Iyi gahunda ni imwe mu zizadufasha mu kurwanya ukwimuka kutemewe n’amategeko.”Guverinoma y’u Bwongereza itegereje ko abagize imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko babanza kumvikana ku mushinga w’amavugurura kuri iyi gahunda mbere y’uko bayakorera itora.Iteganya ko mu gihe abagize Inteko bakwanga aya mavugurura akereza iyi gahunda, yazatangira kohereza abimukira mu Rwanda.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *