wex24news

congo:ukekwaho kwica abasivile yaciwe amande ahabwa n’igihano cy’urupfu.

Ubutabera bwemeje ko umusirikare uzwi ku izina rya Djodjo Endongo, ari we uherutse kwicira mu Mujyi wa Goma abaturage batatu barimo bahafatira amafunguro.

Ku wa Gatatu taliki ya 10 Mata 2024, mu masaha y’ijoro nibwo aba basivile bishwe barasiwe muri resitora iherereye muri karitsiye ya Majengo aho bafatiraga ifunguro nk’uko amakuru ku rupfu rwabo yabivugaga.

Urukiko rukuru rwa gisirikare mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ku wa 13 Mata 2024, rwamuhamije iki cyaha cyo kwica rumutegeka kwishyura buri muryango wiciwe ibihumbi 50$ ndetse akatirwa n’igihano cy’urupfu.

Nyuma y’uko mu kwezi gushize Perezida Félix Antoine Tshisekedi yemeje ishyirwa mu bikorwa ry’igihano cy’urupfu.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *