wex24news

Sandra Muhoza, ukorera ikinyamakuru “La Nova-Burundi” , yaburiwe irengero kuva ku wa Gatandatu nyuma ya saa sita.

Biravugwa ko uyu munyamakurukazi atitaba telephone nubwo telephone ye igendanwa ikiri ku murongo nkuko amakuru agera kuri SOS Media Burundi dukesha iyi nkuru avuga.

“Telephone ye irasona ariko ntiyitaba. Iyo twohereje ubutumwa ku butumwa bwa WhatsApp, aradusubiza ariko yifashe cyane. Bisobanura ko ashobora kuba akurikiranwa cyangwa hari undi muntu ufite telephone ye. ”

Igihe yaburaga, Sandra Muhoza yari afitanye rendez-vous n’umunyemari wegereye CNDD-FDD wari wamuhamagaye ngo amuhe amakuru.

Nk’uko umukoresha we abivuga, “ntabwo bwari ubwa mbere akora inkuru kuri uyu mucuruzi uzwi mu bucuruzi bw’ibikomoka kuri peteroli, mu buhinzi no mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro”.

Abapolisi baho ngo babwiye umugabo we ko bamufunze ariko ntibatanga ibisobanuro byinshi.

Kuri iki Cyumweru, itariki 14 Mata, abapolisi ba Ngozi ngo babwiye umugabo we bati: “Turi mu nzira yo kumubaza.” Impamvu y’iperereza n’aho yari afungiye ntabwo yabimenyeshejwe.

Umuryango we uvuga ko bahangayikishijwe n’umutekano we.

Umwe mu bagize umuryango we agira ati: “Twamushakishije mu buroko bwose bwemewe, biba iby’ubusa.”

Mbere yo gutangira gukorera ikinyamakuru “La Nova-Burundi” mu ntangiriro za 2024 ashinzwe intara z’amajyaruguru n’uburasirazuba mu Burundi.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *