wex24news

Nigeria:hashize imyaka 10 abakobwa ba Chibok bashimuswe.

Ku ya 14 Mata 2014, intagondwa z’abayisilamu zagabye igitero ku ishuri ryisumbuye rya Leta ry’abakobwa mu mudugudu wa Chibok muri Leta ya Borno maze bashimuta abakobwa bagera kuri 300 mu gihe biteguraga ibizamini bya siyansi.

Kuri iki cyumweru abagize ingaruka kuri ibyo bitero n’abandi baturage bateraniye I Lagos mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 habayeho iryo shimuta.

Mu buhamya abarokotse iryo ishimutwa batanze babwiye abitabiriye iyo sabukuru kwihangana kubera ihungabana bagize.

Nkuko Africa news ibitangaza ishimutwa rya Chibok niryo shimutwa rya mbere ryabaye ry’abanyeshuri ryo muri Africa y’uburengerazuba.

Uyu munsi, abarokotse nka Grace Dauda na Rebecca Mallum basangije inkuru zabo zo kwihangana ndetse n’ihungabana abari bitabiriye iyo sabukuru. Dauda, wamaze imyaka itatu mu bunyago avuga imbogamizi z’ibigeragezo yahuye nabyo. Agira ati’’ nabazwe inshuro nyinshi kugira ngo nkire ibikomere nagize igihe nari mfunzwe,ariko nubwo mfite ibibazo nabonye ihumure mu burezi ndetse mbona uburyo bwo kujya kwiga muri Amerika nyuma yo kubagwa ku nshuro ye ya kane.’’ Dauda yamaze imyaka itatu afunzwe.

Igitiza umurindi iri shimutwa ry’abanyeshuri muri Nijeriya ni uko imitwe yitwaje intwaro igenda ibabonamo uburyo bwiza bwo kwinjiza amafranga yo gutera inkunga ibindi byaha no kugenzura imidugudu yo mu gihugu hamwe no mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Nijeriya.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *