wex24news

london:abasenateri n’abadepite bongeye guhurira kumeza y’ibiganiro ku kohereza abimukira murwanda.

Abadepite bavuye mu kiruhuko cya pasika kandi ikintu cya mbere cy’ingenzi kuri gahunda y’umunsi ni umushinga w’itegeko utavugwaho rumwe cyane minisitiri w’intebe yashimangiye ko ugamije gutuma indege zizazana abimukira mu Rwanda zihaguruka mu Bwongereza vuba bishoboka.

Abadepite barasuzuma ubugororangingo ku mushinga w’umutekano w’itegeko rirebana n’u Rwanda ryakomeje kwitambikwa kenshi kubera ingingo zirimo zitandukanye zitavugwaho rumwe nk’uko iyi nkuru dukesha Ibiro Ntaramakuru by’u Bwongereza, Reuters, ivuga.

Uyu mushinga w’itegeko kandi ngo ugamije guhagarika “ubwato buto” bwambukana abasaba ubuhungiro n’abimukira mu Bwongereza binyuranyije n’amategeko, mu gihe guverinoma igerageza kugenzura abinjira n’abasohoka mu gihugu.

Ariko kugeza ubu ntibiramenyekana neza niba Guverinoma yarashoboye kubona kompanyi y’indege iyo ari yo yose ishobora kuzifashishwa mu kuzana abimukira mu Rwanda, mu gihe sosiyete zimwe zirimo na Rwandair bivugwa ko zabyanze, cyangwa iyo politiki yafashwe mbere n’urukiko rw’ikirenga nk’itubahirije amategeko, ishobora kongera kudindizwa n’inkiko.

Guverinoma irashaka gukuraho impinduka zakozwe n’abagize inteko ishinga amategeko bifuza ko hubahirizwa amategeko, harimo nk’itegeko risaba kubahiriza amategeko y’imbere mu gihugu ndetse n’amategeko mpuzahanga.

Ariko abasenateri bashobora kongera kwanga gushyigikira umushinga w’itegeko mu gihe wasubira muri Sena mu gisa nko guhangana hagati y’imitwe yombi y’inteko ishinga amategeko.

Ibi bishobora guhatira abadepite kongera gusuzuma umushinga w’itegeko, mbere yo gusubizwa imbere ya Sena, icyo gihe byaba biteganijwe ko bemeza itegeko bitewe n’uko ari urugereko rusubiramo kandi rugenzura.

Ku Cyumweru, Umunyamabanga wa Leta y’u Bwongereza ushinzwe Ubuzima, Victoria Atkins, yavuze ko ibiro by’umutekano w’imbere mu gihugu “byiteguye” gushyira mu bikorwa gahunda igihe umushinga w’itegeko wagera mu bitabo bya sitati.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *