wex24news

Perezida Kagame yashimiye ababyeyi bashyigikiye bakanashishikariza abana babo kwinjira mu mwuga w’Igisirikare.

Yabivugiye mu kigo cy’ishuli rikuru rya gisirikare rya Gako mu ntara y’Uburasirazuba kuri uyu wa Mbere taliki 15 Mata 2024, ubwo yari mu muhango wo kwinjira kw’aba ofisiye bashya basaga 600 binjiye mu ngabo z’u Rwanda.

Yashimiye aba ofisiye bashya kuba barahisemo gukorera igihugu cyabo cy’u Rwanda mu ngabo z’igihugu no kuba bararangije amasomo yabo neza. Yaboneyeho kandi gushimira ababyeyi bashyigikiye bakanashishikariza abana babo kwinjira muri uyu mwuga w’igisirikare.”

Yagize ati”Ababyeyi namwe ndabashimira cyane kuba mwarashyigikiye mukanashishikariza abana banyu guhitamo uyu mwuga.” Aba bofisiye binjiye muri RDF bamaze umwaka urenga mu myitozo ijyanye n’amasomo ya gisirikare.

Abanyeshuri bose hamwe basoje amasomo yabo ni 624 harimo abakobwa 51 ndetse na ba ofisiye bato 53 bize mu bihugu by’inshuti bose hamwe bakaba bari mu byiciro bitatu.Icyiciro cya mbere kigizwe n’abanyeshuli 102 bize amasomo y’umwuga wa gisirikare babifatanyije n’amasomo ya kaminuza y’u Rwanda abahesha impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza.

Icyiciro cya Kabiri kigizwe n’abanyeshuli 522 bize umwaka umwe amasomo ajyanye n’inyigisho z’umwuga wa Gisirikare gusa.Iki cyiciro kigizwe n’abari basanzwe ari abasirikare bato 355 hamwe n’abari basanzwe ari abasivili 167 basanzwe bafite icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu mashami atandukanye.

Ni mu gihe icyiciro cya gatatu kigizwe n’abasirikare 33 barangije amasomo ya gisirikare mu bihugu by’inshuti n’u Rwanda.Aba bose bakaba barahiriye hamwe imbere ya Perezida wa Repubulika mbere yo gutangira akazi.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *