wex24news

Umutoza, Thierry Hitimana watoje amakipe arimo Simba SC, yahawe akazi ko gutoza ikipe ya Gisirikare.

Iyi kipe y’Abasirikare barinda abayobozi bakuru b’Igihugu (Republican Guard), yamaze guha akazi Thierry Hitimana nk’umutoza mukuru wa yo.

Hitimana usanzwe anatoza muri Academy ya Bayern Munich mu Rwanda, yasimbuye Ikomba Bilaga uzwi nka Enzo, wanahesheje iyi kipe ibikombe bibiri biheruka.

RG ni yo ibitse igikombe cy’umwaka ushize, nyuma yo gutsinda iy’Abasirikare bo mu mutwe udasanzwe, Special Operation Forces, ibitego 2-1 ku mukino wa nyuma wabereye kuri Stade ya Bugesera kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 31 Mutarama 2023.

Amarushanwa ahuza Ibigo bya Gisirikare mu Rwanda, azatangira muri uku kwezi kwa Mata.

Uyu mutoza yaciye mu makipe arimo Rayon Sports, Bugesera FC, AS Kigali, Simba SC

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *