wex24news

ku Rwibutso rwa Ruhanga hashyinguwe imibiri 16.

Iyo mibiri yabonetse mu Mirenge ya Kimihurura, Rusororo, Bumbogo, Kinyinya, Kimironko, Nduba na Ndera, ikaba yongewe ku yindi 37,850 isanzwe ishyinguwe muri urwo rwibutso rwahoze ari urusengero rw’Abangilikani.

Uwitwa Rwirangira Kagame Jean Marie Vianney, uri mu bashyinguye abe muri urwo rwibutso, avuga ko yabuze umuryango w’abantu barenga 100 ariko akaba atarashyingura abarenze 15, akizeza abamwiciye ko yabahaye imbabazi ariko na bo bagasabwa kumurangira aho abantu be bari.

Rwirangira yagize ati “Twiteguye gutanga imbabazi ariko igikomeye ni uko twabuze abazakira, turabasaba akantu gato, mutwereke aho abacu bari.”

Mu batanze ubuhamya n’ibiganiro ku bitabiriye icyo gikorwa, harimo Senateri Prof Jean Pierre Dusingizemungu, usaba abanditsi b’amateka kubwira abantu ibyaganiriweho muri Village Urugwiro, mu myaka ya 1998-1999, kuko ngo byakubaka ubudaheranwa mu Banyarwanda.

Ati “Twumva bahushura gusa ngo ibiganiro byo mu Rugwiro, bakirukanka, nyamara muri ibyo biganiro njyewe nzi ko mu myanzuro yavuyemo harimo ishyirwaho ry’Inkiko Gacaca. Gacaca ikaba ari isomo riri kwigishwa hirya no hino muri za Kaminuza zo muri Amerika n’i Burayi.”

Prof Dusingizemungu warokokeye i Gahini mu Karere ka Kayonza, yabaye Burugumesitiri Jenoside ikirangira, aba mu bagize igitekerezo cyo gushyiraho amashuri menshi mu Gihugu harimo no kubyutsa Kaminuza y’u Rwanda, aho we na bagenzi be bashingiye Umuryango AERG w’abanyeshuri barokotse Jenoside.

Avuga ko muri Kaminuza y’u Rwanda ari ho hantu ha mbere habereye igerageza ry’uburyo Abanyarwanda bazabana (mu Bumwe n’Ubwiyunge), kuko mu ishuri abarokotse Jenoside hari ubwo ngo bahuriragamo n’abo mu miryango yabiciye ababo.

Yungamo ko batoje ubudaheranwa(resilience) abanyamuryango ba AERG (ari bo banyeshuri barokotse Jenoside), hashingiwe ku isomo ry’ubugenge, ngo rigaragaza ko hari ibyuma bimwe abantu bakubita inyundo babicura uko bashaka, ariko nyuma bigasubirana umwimerere wabyo.

Abo banyeshuri ba AERG mu bindi batorejwe mu mashuri ngo ni ukudategereza ’igisubizo cy’ibibazo byawe ku bandi’, ndetse no kutavuga ko ibibazo ’ufite wabitewe n’abandi’, ahubwo umuntu ngo ni we wihesha agaciro.

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Jimmy Gasore, na we witabiriye ivyo gikorwa, avuga ko n’ubwo abarokotse bakirimo gushyingura ababo, hari urwego bagezeho rw’ubudaheranwa.

Dr Gasore na we yagarutse ku musaruro w’ibiganiro byabereye muri Village Urugwiro, avuga ko Ubumwe n’Iterambere Igihugu kigezeho kibikesha ibyo biganiro.

Ati “Ibiganiro byabereye mu Rugwiro abenshi muri twe twari bato, ntitwabimenye, ariko navuga ko natwe abataramenye ingingo ku yindi yabyo, icyabivuyemo twarakibonye. Twabonye Igihugu cyunze Ubumwe, Igihugu cyahisemo gutera imbere, ndetse twabonye n’Igihugu cyahisemo ubudaheranwa.”

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *