wex24news

abasirikare 50.000 b’Uburusiya bamaze gupfira mu ntambara Ukraine.

Mu mwaka umwe ubanza w’iyi ntambara abasirikare b’u Burusiya babarirwa mu bihumbi 25 nibo bahasize ubuzima nk’uko byagaragajwe n’itsinda ry’abanyamakuru bigenga ba BBC.

Iri tsinda ryifashishije amazina y’imva zishyinguyemo aba basirikare mu rwego rwo kumenya neza umubare nyirizina w’a bahitanywe n’intambara.

Ibarura kandi rigaragaza ko Abasirikare b’Abarusiya barenga 27.300 bapfuye mu mwaka wa kabiri w’imirwano.

Uburusiya bwanze kugira icyo butangaza kuri iyi ngingo.

Muri ibi byegeranyo BBC yakoze , yagaragaje ko muri aba basirikare bapfuye harimo n’abacanshuro bazwi nka Wagners bagiye boherezwa ku murongo w’urugamba.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *