wex24news

Abasoreshwa bo muri Uganda bazakoresha hafi Tiliyari y’Amashilingi mu kongera imishahara y’abakozi bo hasi b’ingabo z’igihugu (UPDF).

Raporo yatanzwe na komite ishinzwe ingengo y’imari y’Inteko Ishinga Amategeko yerekana ko Minisiteri y’Ingabo n’ibikorwa by’abasirikare (MoDVA) izakomezanya no kongerera umushahara icyiciro cy’abasirikare bo ku rwego rwo hasi (uhereye kuri ba Private kugeza kuri ba Captain).

Abasirikare ba UPDF kugeza ku mapeti 10 bazungukirwa no kongererwa umushahara guhera ku itariki ya 01 Nyakanga. Umushahara wa private uzazamuka uve kuri Shs 485.279 (163,000Frw) ugere kuri 828.426 (278,450Frw) mu gihe umushahara wa Lance Corporal (L / CPL) uzazamuka uva kuri 494.912 ukagera ku mashiringi 1.003.025 (337,136 Frw). Muri Kenya Private ahembwa 294,139 ushyize mu manyarwanda.

Umushahara wa corporal uziyongera uva kuri Shs 504.544 ujye kuri 1.117.848. Sergeant azinjiza amashiringi 1.387.992 avuye kuri Sh1 514.175. Staff Sergeant (S / SGT) azinjiza amashiringi 1.597.852 avuye kuri 523.807.

Umushahara wa Warrant Officer II (WO II) uzazamuka uve kuri 574.332 ujye kuri 1.856.445 mu gihe uwa Warrant Officer I (WO I) uziyongera uva kuri 591.715 ujye kuri 2.096.800. Ni mu gihe S/Lieutenant (2LT) azinjiza amashiringi 2.384.047 avuye ku Shs 613.690.

Umusirikare uri ku ipeti rya Lieutenant (LT) azinjiza amashiringi 2.480.606 avuye kuri 772.596. Umusirikare wa UPDF uri ku ipeti rya Captain azabona umushahara we uzamuka uve kuri 845.638 ugere kuri 2.736.333.

Raporo ya komite ishinzwe ingengo y’imari y’Inteko Ishinga Amategeko yasomwe igira iti: “Kongera imishahara y’abasirikare bo ku rwego rwo hasi bizafasha kugabanya icyuho cy’imishahara mu mirimo ya gisirikare ndetse binateze imbere uburyo bwo gutanga amafaranga ya pansiyo yishyurwa ku basirikare bo ku rwego rwo hasi kugira ngo begere gato ku bipimo ngenderwaho by’imishahara ya Leta.”

Mu cyiciro cy’abasirikare bo ku rwego rwo hejuru, biteganyijwe ko umusirikare ufite ipeti rya Gneral azava ku mushahara wa miliyoni 1,6 y’amashilingi akagera kuri miliyoni 15 (asaga gato miliyoni 5 z’Amanyarwanda).

Lt. Gen. azagera kuri miliyoni 13 z’amashilingi, Maj. Gen. agere kuri miliyoni 12, Brig. Gen. agere kuri miliyoni 10, Colonel agere kuri miliyoni 8, Lt. Col agere kuri miliyoni 5,

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *