wex24news

ikibazo cy’aborozi b’inka mu burundi gikomeje kuba agateranzamba.

Ababazi b’inka mu Burundi bavuga ko inka zihenze cyane bikaba bigoye kuba barekeraho igiciro cyari gisanzwe cy’inyama aho cyaguraga amafranga y’ amarundi ibihumbi cumi na bitanu (15000 FBU) ku kilo. Ababaga inka bavuga ko iryo zamuka ry’ibiciro by’inyama ahanini biterwa n’ifaranga ry’uburundi ryataye agaciro,n’imisoro bagenda bishyura kuri za bariyeri banyuzaho izo nka.

Ku wa mbere, tariki ya 8 Mata 2024, ku isoko ry’inka rya Rutegama, inka, ihene n’intama byari byinshi kugeza igihe aborozi b’inka n’abacuruzi bagiye batagurishije amatungo yabo. Iri zamuka ry’ibiciro by’inyama z’inka bikaba byaratewe ahanini nuko mu minsi yashize ku masoko atandukanye yo mu Burundi hagaragaye amatungo menshi yaba ari amanini n’amato ,ayo mu Burundi ndetse n’aturuka hakurya muri Tanzaniya abaguzi bakaba bacyeya.

Ibi byatumye abaturage benshi basubiza amatungo mu rugo batayagurishije bibaca intege none kugeza ubu, nk’uko ikinyamakuru iwacu burundi kibitangaza aborozi benshi bacitse intege zo kugarura amatungo ku isoko.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *