wex24news

Perezida w’Urukiko rwa Gisirikare muri congo yihanangirije umusirikare wese wa Leta , ko nta wemerewe kongera kuzerera mu mujyi wa Goma.

Col.Kabeya yabitangaje kuri uyu wa Kabiri taliki 16 Mata 2024, ubwo yakoranaga inama n’abayobozi batandukanye babarizwa mu mitwe itandukanye y’igisirikare, aho yatanze gasopo ko umusirikare wese uzafatwa azerera muri uyu mujyi atari mu kazi yaherewe icyangombwa , azabihanirwa n’amategeko.

Colonel Kabeya yahamagariye abasirikare bose kubahiriza amategeko y’igihugu na disipulini bikubiye mu guhamya indangagaciro zibereye umusirikare w’igihugu.Yavuze ko buri musirikare wese uzagaragara muri uyu mujyi atari ku burinzi cyangwa izindi nshingano, azajya asabwa urwandiko rumuhesha ubwo burenganzira atabyubahirizwa bakamujyana imbere y’ubutabera.

Yagize ati”Niba uzenguruka umujyi wa Goma ufite intwaro wambaye n’impuzankano y’akazi, utabiherewe uburenganzira, abashinzwe uburinzi bakagufata haba nijoro cyangwa amanywa, uzabihanirwa n’amategeko imbere y’ubutabera.”

Yasobanuye ko ubutabera bwa gisirikare buzafata ingamba ku basirikare badafite imyitwarire ituma abaturage batagira umutekano.

Mu bihe bitandukanye, umujyi wa Goma kimwe n’utundi duce twegeranye na Nyiragongo twahuye n’umutekano muke n’uyu munsi abaturage bakaba bakomeje guhura n’ubwicanyi, ubujura n’ishimutwa.

Mu gihe kitararenga icyumweru abantu bagera ku icumi bishwe barashwe mu mujyi wa Goma hakiyongeraho abo mu bindi bice biyituriye bagenda bicwa umusubirizo.Ibi bikorwa byose by’ubugizi bwa nabi bushinjwa Wazalendo n’indi mitwe ya hafi bakorana irimo na FDLR.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *