wex24news

Tp Mazembe yafatiwe ibihano nyuma yuko yanze kwambara visit rwanda

Ikipe ya TP Mazembe yo muri RDC igiye guhanwa na CAF kubera ko yanze kwambara imyenda iriho ibirango bya ‘Visit Rwanda’ nk’umuterankunga w’irushanwa rya Africa Football League riherutse gutangizwa.

Mu mpera za 2023 nibwo CAF yatangije irushanwa rya Africa Football League, icyo gihe, TP Mazembe yanze kwambara imyenda iriho ‘Visit Rwanda’, none kuko yishe amategeko y’irushanwa, igiye guhanwa na CAF.

TP Mazembe yagombaga guhabwa miliyoni y’amadorali y’Amerika kubera ko yitabiriye iri rushanwa ikagera muri 1/4 ariko izakatwa hafi 1/2 cy’ayo mafaranga kubera kwanga kwambara imyenda iriho Visit Rwanda.

Nk’uko bitangazwa n’umukozi wa CAF, Micky Jnr ngo TP Mazembe yari kwakira Miliyoni y’amadorali y’Amerika gusa izakatwa $450,000 kubera yanze kwambara imyenda iriho Visit Rwanda nk’umuterankunga w’irushanwa.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *