wex24news

umunyeshuri wa Kaminuza y’u Rwanda icyo yaba yiga cyose azajya yiga n’indimi kugira ngo azabashe gusobanura ibyo yize.-Minisitiri w’Intebe,Dr. Édouard Ngirente

Ministiri w’Intebe yabivuze ubwo yagezaga ku nteko ishingamategeko y’u Rwanda imitwe yombi, ibyo Guverinoma yakoze kuva 2017 mu guteza imbere ireme ry’uburezi mu nzego zose.

Yanavuze ko havuguruwe porogaramu z’amasomo zo mu cyiciro cya kabiri cya kaminuza muri Kaminuza y’u Rwanda. Zavuye ku 161 zigera kuri 88.

Yagaragaje ko mu mavugurura ari gukorwa muri Kaminuza y’u Rwanda biteganyijwe ko ingengabihe nshya izajya itangira mu kwezi kwa Cyenda irangire mu kwezi kwa Gatandatu, mu gihe amasaha yo kwigisha ku barimu azaba 18 avuye ku 8 yari asanzweho.

Guverinoma y’u Rwanda yongereye abarimu bo mu mashuri makuru na kaminuza bava ku 3900 mu 2017, bagera kuri 4234 muri uyu mwaka wa 2024.

Yakomeje avuga ko buri koleji izaba iri ahantu hamwe, umunyeshuri ushaka kwiga ikintu agisange aho kiri.

Muri gahunda Leta yihaye yo kubaka ishuri ry’imyuga muri buri murenge, kugeza ubu hamaze kubakwa 392 mu gihe hasigaye 24.

Minisitiri w’Intebe Ngirente yavuze ko amashuri asigaye na yo ari kubakwa ndetse azatangira gukorerwamo mu 2024/2025.

Ati “Ibikoresho byaraguzwe, bisigaye gukwirakwizwa hirya no hino mu Gihugu.’’

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yasobanuye inyungu iri mu mashuri y’imyuga mu guhangana n’ubushomeri mu rubyiruko.

Ati:“Isesengura ryakozwe ryagaragaje ko abize imyuga babona akazi mu mezi 7 bakimara kwiga”

Ibyo leta imaze gukora ku mashuri abanza n’ayisumbuye

Minisitiri w’Intebe Dr Edourd Ngirente,yavuze ko mu 2017 mu mashuri abanza higaga abana basaga miliyoni 2,5 mu gihe ubu bageze kuri miliyoni 2,8.

Ati “Umubare watumye Guverinoma yongera ibyumba by’amashuri no gusana ibishaje.’’

Yavuze kandi ko ubucucike bw’abanyeshuri bwagabanutse aho abana bigira mu ishuri rimwe bavuye kuri 80 bagera kuri 57 mu gihe intego ari uko bagera kuri 45.

Leta y’u Rwanda yongereye umusanzu wayo mu kunganira ibikorwa bya buri munsi by’amashuri arimo abanza n’ayisumbuye aho wavuye kuri miliyari 14 Frw ku mwaka mu 2017, akaba ageze kuri miliyari 23 Frw muri 2024.

Minisitiri w’Intebe,Ngirente yavuze ko Guverinoma yoroheje uburyo bwo kugura amafunguro atangwa ku bigo by’amashuri.

Ati “Ibiribwa bibikika bigurirwa ku rwego rw’Akarere kandi Leta ni yo yishyura ikiguzi.’’

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *