wex24news

Umuryango w’Abibumbye na Leta y’u Burundi baratabaza nyuma y’uko iki gihugu gikomeje kwibasirwa n’ibiza.

Uku gutabaza gushingiye ku bihe bidasanzwe by’ibiza biturutse ku mvura idasanzwe akarere kari gucamo bizwi nka El Niño.


Iyi mvura nyinshi yatumye inzuzi n’ikiyaga cya Tanganyika byuzura birushaho guhitana abantu no konona ibintu.

Binyuze mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa kane, u Burundi na ONU batabarije abaturage bavuga ko mu myaka 20 ishize, bwagiye buhungabanywa na bene ibyo bihe by’ikirere bihindagurika ku rugero rudasanzwe.

U Burundi busanzwe buri mu bihugu 20 ku Isi bifite intege nke mu guhangana n’ihindagurika ry’ibihe.

Leta yabwo na ONU bavuga ko hakozwe ibitari bike ngo izo ngaruka zirindwe cyangwa ntizitume igihugu kijya mu kangaratete, ariko bikaba bitaboroheye.

Kubera iyo mpamvu rero, igihugu ngo kigeze mu gihe gikeneye ubufasha bw’ibindi bihugu bitandukanye mu butabazi bwihuse.

Kuba rero Leta y’Uburundi na ONU basohoreye hamwe itangazo ritanga intabaza, ngo ni ukugira ngo bahamirize amahanga mu kubafasha umugambi wo guhangana n’ingaruka zibyo biza.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *