wex24news

Umuhanzi wo muri Nigeria Wizkid , yatangaje ko yabaye ahagaritse umuziki.

Wizkid yemeje ko ibihangano afitanye na mugenzi we wo muri Amerika Justin Bieber ari indirimbo nyinshi bashobora gutangira gushyira hanze imwe kuri imwe nk’uko byakomeje kujya bitangazwa n’ibitangazamakuru byo muri Nigeria dukesha iyi nkuru.Mu magambo mare mare umuhanzi wamamaye nka STAR Boy aka Wiz Kid yagize ati:”Ntabwi njya nikomeza cyangwa mbiremereze iyo ngiye gukora umuziki.

“Ntabwo njya ntegereza ibirenze iyo nshyize imbaraga muri muzika.Mfata indirimbo nkayishyira hanze ubundi nkizera ko abantu barayikunda kandi bakabinkorera.Abafana banjye bakunze buri ndirimbo nashyize hanze.Ntabwo njya negera abahanzi bagenzi banjye ngo mbasabe ko twakorana indirimbo , oya rwose, nibo baza kunshaka.

“Nk’igihe nakoranaga na Justin Bieber “Essence” tukayisubiramo, niwe waje kundeba ambwira ko yakunze indirimbo yanjye n’uburyo yanditse ansaba ko twayisubiramo.Narabyemeye arangije yohereza umurongo we kandi byari birenze.Rero dufitanye indirimbo nyinshi cyane [JB], kandi twayishyira hanze isaha n’isaha”.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *