wex24news

Umusore uri mu kigero cy’imyaka 24 yasanzwe ari mu mugozi yapfuye.

Yimanitse mu mugozi arapfa nyuma yo kwiba ihene agafatwa

Uyu mugabo wari uzwi ku mazina ya Aaron Opio, yaje gutoroka aho bari bamufungiye mu ijoro ryo ku wa gatatu. Biravugwa ko umugozi bari bamuzirikishije ari wo yimanitsemo hanyuma bagasanga atagihumeka muri icyo gicuku.

Daily Monitor yatangaje ko uyu mugabo yibye ihene ya mugenzi we ku wa kabiri tariki 16 Mata 2024, akimara kuyirenza urugo yahise ayibaga. Byabereye mu cyaro cya Loro giherereye mu karere ka Oyam muri Uganda.

Urukiko rw’umudugudu rwamuhamije icyaha cy’ubujura ndetse nawe arabyemera asaba imbabazi, ariko banamutegetse ko agomba kwishyura amafaranga ibihumbi 250 by’amashilingi ya Uganda, hafi ibihumbi 80 uyavunje mu manyarwanda. Yemeye ko azayishyura nk’impozamarira akayaha uwo yibye ihene.
 
Opio ntabwo byamuhiriye, kuko yananiwe kwishyura amafaranga bamusabye, ari nabyo byatumye ahita afungirwa mu nyubako y’ubucuruzi ya Omolo.

Umutangabuhamya waganiriye n’itangazamakuru, yavuze ko Opio yacitse aho bari bamuzirikiye, nyuma gato bakaza kumubona yimanitse muri wa mugozi bari bamufunganye nawo.

Abaturage nibo babonye umurambo wa Opio umanitse mu giti gihereye ku nzira ubwo bajyaga mu mirima yabo ku wa gatatu tariki 17 Mata 2024. Abari bamuzi neza bemeza ko ’Opio’ yari umugabo w’umunebwe cyane, ikindi ngo ntiwabaga wamubwira iby’akazi kuko yabaga yisindiye buri gihe.
 
Inzego zishinzwe iperereza zatangaje ko zabashije kugera aho Opio yiyahuriye kugira ngo bakusanye ibimenyetso byose bifatika

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *