wex24news

 Rihanna nyuma yokuba umubyeyi aricuza ibyo yakoze mumyaka ye yubuto.

Mu kiganiro Rihanna yagiranye na Vogue, yatangaje ko iyo arebye amafoto yagiye afatwa mu myaka yashize na we ubwe bimutungura akibaza niba ari we wabikoze cyangwa ari undi kubera ukuntu amwe mu mafoto asa n’amugaragaza yashyize hanze ubwambure bwe, ubundi yambaye utwenda tw’imbere gusa.

Rihanna avuga ko yicuza cyane uburyo yakoreshaga amurika imideli imugaragaza ubwambure ndetse arahira ko atazigera yongera kubikora na rimwe. Avuga ko kuba umubyeyi byamaze kumuhindurira uburyo bwo kumurika imideli.

Yagize ati “Bigiye kugaragara nk’uburyarya ariko nakoze ubugoryi bwinshi mu buzima bwanjye. Nashyize amabere n’imyenda y’imbere hanze, ariko ubu ibyo ni ibintu nk’umubyeyi numva ko bigenewe abakobwa bato, Sinzongera kubikora. Mba nibaza niba koko narabikoze.”

Kugeza ubu Rihanna ni umubyeyi w’abana babiri yabyaranye n’umuraperi Asap Rocky ndetse aherutse gutangaza ko yifuza kubyara undi.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *