wex24news

Super Manager’, yagizwe ushinzwe kwamamaza ibikorwa ‘Brand Ambassador’wa KT Fitness Gym.

Mu muhango wo kumuha izo nshingano wabaye ku wa Mbere tariki 22 Mata 2024, Patrick Gakumba aka Super Manager, yavuze ko yishimiye gukorana n’iyi nzu ikorerwamo siporo, ashimangira ko bazafatanya mu gushishikariza Abanyarwanda kwitabira gukora siporo.

Yagize ati “Ndashimira ubuyobozi bwa KT Fitness Gym bwampisemo ngo dukorane mu kwamamaza ibikorwa by’iyi nzu, ifite ibikoresho byo gukora siporo bigezweho mu Rwanda. Ndizera ko tuzakorana neza”.

Yongeyeho ko ubunararibonye asanganywe mu kurambagiza no kugurisha abakinnyi b’umupira w’amaguru, baba Abanyarwanda cyangwa Abanyamahanga mu makipe akomeye, bwamuhishuriye ko gukora siporo ari ingenzi mu buzima bw’umuntu.

Agira ati “Ubona ko na Perezida wa Repubulika ubwe ashyigikira ibikorwa bya siporo cyane. Natwe rero tugomba gushyiraho akacu tukagora siporo kuko idufitiye akamaro mu buzima bwacu, kandi igatuma dukora imirimo yacu neza”.

Theoneste Kabahizi, washinze iyi nzu ya KT Fitness Gym, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, yavuze ko bahisemo Super Manager mu kwamamaza ibikorwa byabo, kuko bamuziho gushyigikira gahunda y’Igihugu yo kwitabira gukora siporo, akaba kandi ari umwe mu rubyiruko kandi ari bo bakunda cyane siporo.

Kabahizi avuga ko yahisemo gushora imari mu bikorwa bya siporo, mu rwego rwo kugira uruhare mu gukumira no kurwanya indwara zitandura, ziri mu zihitana ubuzima bwa benshi muri ibi bihe.

Agira ati “Impamvu nagiye muri siporo ni uko nabonye ko indwara zitandura ziri mu zica abantu benshi, hanyuma mu rwego rwo kuzirwanya nahisemo gukora siporo. Ni yo mpamvu natekereje gushyiraho gym, kandi ntekereza ko Abanyarwanda benshi bazayitabira mu rwego rwo kugira ubuzima buzira umuze. Nishimira ubuyobozi bwiza bw’Igihugu bushyigikira ibikorwa bya siporo”.

Ubuyobozi bwa KT Fitness Gym buvuga buhamagararira Abanyarwanda b’ibyiciro byose, baba abato n’abakuru, abafite amikoro make ndetse n’abafite ayisumbuyeho, kubagana kugira ngo babashe gukora siporo kuko ari ingenzi mu buzima.

Buvuga kandi ko n’abafite akazi ka buri munsi bakora batabangamirwa no gukorera siporo muri KT Fitness Gym, kuko bashyiriweho amasaha abafasha, hakaba kandi hari ibikorwa remezo bibafasha gukora siporo bagahita bitunganya bagakomereza mu kazi bitabasabye gusubira mu ngo zabo.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *