wex24news

umwarimu yiyahuye nyuma yo kuvugisha umukunzi we.

Umwarimu warutuye mu karere Ka Musaze mu murenge wa Kabera wigishanga ku ishuri ribanza rya E.P Mubago witwa Harerimana Pascal yasazwe yiyahuye akoresheje ‘super net’.

Umurungi Marie Grace umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Cyogo yatagaje ko ayo makuru bayamenye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu taliki 15 Gicurasi bayahawe n’umwarimu wakoranaga na nyakwigendera.

Umurungi yagize ati”uwa mubonye bwa mbere ni Nizeyimana Yves ni umwarimu bakaba banabana mu gipangu kimwe, uwo Yves nawe yatubwiye ko kugirango amubone yahamagawe n’umukunzi wa nyakwigendera utuye i Rubavu amusaba ko yajya kumu murebera kuko yaramaze ku musezeraho amubwira ko agiye kwiyahura”.

Umurungi yatagaje ko bataramenya icyatumye uyu musore yiyahura ndetse ko batarabasha kuvugisha uwo mukobwa kugira ngo asobanure icyatumye uwo musore yiyahura.