wex24news

yari yarakatiwe n’inkiko gacaca aragije ahindura amazina

Uwitwa Gasake Welaris w’imyaka 73 y’amavuko yafashwe n’inzengo z’umutekano afatirwa mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Masaka, akaba yari yarahinduye amazina aho yiyita Kasachi Welaris Muteesasira nkuko ibyangobwa yafatiye mu gihugu cya Uganda bibigaragaza.

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batangaje ko Gasake Welaris yakoze Jenoside, abonye inkiko Gacaca zitagiye nibwo yahise acika ajya gutura muri Uganda inkiko Gacaca zamukatiye igifungo cya burundu.

Shingiro Varilie w’imyaka 40 y’amavuko akaba ari umuhungu wa Gasake Welaris akaba yafashwe n’inzengo z’umutekano ashinjwa guhishira se kuko yari yamukigiranye mu nzu atuyemo avuga ko nta muntu urimo.

Shingiro Varelie na we yafashwe azira guhishira se

Aba bombi bashyikirijwe sitasiyo ya polisi ya Masaka mugihe ipereza riri gukorwa. bakaba baratawe muri yombi kuri 15 Gicurasi.