wex24news

Bahisemo gutaganza impamvu bari gukorwaho iperereza.

Djihad na Dj Brianne basobanuye icyatumye RIB ibakoraho iperereza rijyanye n’icyaha cyo gukangisha gusebanya.

Aba bombi bahuriye kurubuga rwa X, bemeza ko bahamagawe na RIB mu minsi ishize bagira ibyo babazwa bijyanye n’amashusho y’urukozasoni bashinjwaga ko babitse.

Djihad na DJ Brianne bahakaniye RIB bayibwira ko ayo mashusho ntayo bazi ndetse RIB Isuzuma telefone zabo ireba niba koko ibyo bavuga ari ukuri ayo mashusho atarageze muri telefone zabo.

Djihad avuga ko yahamagawe na RIB ubwo yari avuye mu kiganiro akora kuri Isibo Radio mu gitondo cyo kw’italiki 10 Gicurasi.

Djihad avuga ko yatunguwe no gusanga ari kubazwa amashusho y’urukozasoni y’undi muntu bivugwa ko yaba abitse.

Djihad akomeza avuga ati” ayo mashusho ntayo nzi nta n’ayo mfite, icyakora amashusho mfite y’uyu muntu ni ayo ari mu modoka ari kwigana indirimbo .”

DJ Brianne we avuga ko yahamagawe tariki 9 Gicurasi 2024 abazwa iby’amashusho y’urukosani.

DJ Brianne we yemera ko yigeze kuvugana n’uyu mugabo bivugwa ko ari muri ayo mashusho ndetse ari we ubwe wamwihereye amashusho ye ari kumwe n’umukobwa bari mu modoka bari kuririmba indirimbo .

Ati “Ni umugabo wambwiye ko aba i Roma ntabwo nari muzi, nagiye kubona mbona aranyandikiye ibintu byinshi cyane, ndamwihorera.

“Nyuma nibwo yampaye amashusho ari kumwe n’umukobwa bari kuririmbana indirimbo bicaye mu modoka bisanzwe, arambaza ati uyu mukobwa uramuzi ? Namubwiye ko muzi njya mubona.

DJ Brianne yakomeje avuga ko uyu mugabo ya mubwira ko uwo mukobwa yamuhemukiye cyane, akamurya amafaranga menshi.

Yakomeje agira ati “Nyuma yaho yakomeje kunsaba gushyira hanze ibyo bintu byose , nanjye ndamubaza nti kubera iki wa mugabo we ushaka ko nshyira hanze y’umugore we, warangiza ukambwira ngo wowe singushyiremo.”

Dj Brianne avuga ko uwo mugabo yamubwiye ko afite amashusho ye turyamanye , kandi nayahaye inshuti ze, gusa njye ntabwo yigeze ayampa.”

Nyuma yaho nibwo DJ Brianne ngo yahaye Djihad y’amashusho ya wa mugabo na wa mukobwa bari mudoka, amubwira ko afite inkuru ishyushye agiye gushyira ku mbuga nkoranyambaga.

Wa mukobwa uvugwa mu nkuru nibwo yahamagaye DJ Brianne amubirwa uburyo uwo mugabo wamuhaye amakuru yagiye amuhohotera inshuro nyinshi, amusaba kureka kuvuga inkuru zabo kuko uwo mugabo ameze nk’ufite ikibazo mu mutwe.

Dj Brianne akomeza avuga ko uwo mukobwa mu kanwa ke ni we wanyibwiriye uburyo uwo mugabo yamunaniye , afite amashusho yabo baryamanye ndetse amukangisha ko azayaha abo mu muryango we.”

“Nyuma y’iminota 30 uwo mugabo na we yarampamagaye ansaba ko nasiba ibintu yari yaranyoherereje byose , nahise mubwira ngo wa mugabo we sinkuzi, ujya kunyohererza ibi bintu ntabwo nari nabigusabye, kugira ngo bive muri telefone yanjye ugomba kunyishyura n’uwo mukobwa na we narabimubwiye ngo ubwire uriya mugabo wawe arashaka kuguharabika, umubwire ko ibintu yampaye ndabisiba ari uko anyishyuye ambwira ko agiye kumubwira.

DJ Brianne yemeza ko uyu mukobwa ari we wabwiye RIB ko mu bahawe ayo mashusho barimo DJ Brianne na Djihad ndetse atabizeye kuko isaha n’isaha nabo bayashyira hanze.

Ibi nibyo byatumye bahamagarwa muri RIB mu rwego rwo gukorwaho iperereza.

DJ Brianne avuga ko yafashe umwanzuro w’uko umuntu wese umuhaye amashusho y’urukozasoni azajya ahita amushyikiriza RIB.