wex24news

yanyuzwe n’ibiganiro yagiranye na perezida felix Tshisekedi.

Perezida Félix Tshisekedi Tshilombo, yacururutse nyuma yo guhura na Arikiyepisikopi Gatolika wa Kinshasa, Cardinal Fridolin Ambongo.

muri Mata 2024, Cardinal Ambongo yakorwagaho iperereza rishingiye ku magambo yavuze ku ntambara ihanganishije ingabo za Leta ya RDC n’umutwe witwaje intwaro wa M23 mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Kuva kuri Pasika muri Werurwe 2024 uyu mushumba wa Kiliziya i Kinshasa yagaragaje ko imitwe yitwaje intwaro nka M23 yafashe icyemezo cyo kwirindira abaturage kuko ingabo za Leta zananiwe gukora izi nshingano.

Cardinal Ambongo ayagize ati” icyemezo cya Leta ya RDC cyo gukorana n’imitwe yitwaje intwaro itandukanye nka FDLR,Wazalendo Leta ikanabaha intwaro yibwira ko izayifasha gusubiza inyuma M23, mu rugamba rwo guhangana kandi abaturange nibo bari kwishyura ikiguzi cy’umutekano mucye.

Perezida Thisekedi mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru La Figaro kwi taliki 2 Gicurasi yagize ati’Cardinal Ambogo yabeshye bityo rero kuko atari hejuru y’amategeko, agomba gukurikiranwa kuko yabaye umucengezamatwara w’u Rwanda avuga ko DRC iri guha intwaro umutwe wa FDLC.

Ubwao Cardinal Ambongo yajyaga ku biro bya Perezida Felix Tshisekedi kuru yu wa 16 Gicurasi aherekejwe n’uhagarariye ibikorwa bya Kiliziya Gatolika muri DRC Musenyeri Andriy Yevchuk, nkuko ibiro by;umukuru w’igihugu byabitagaje ibiganiro byamaze amasaha 2.

Cardinal Ambongo yabwiye abanyamakuru ko ari we wifuje kuganira na Tshisekedi kugira ngo ashyire umucyo ku magambo ye yasobanuwe nabi ku mbuga nkoranyambaga, kandi ngo impande zombi zatandukanye zinyuzwe.

Umushumba wa Kiliziya i Kinshasa yatangaje ko yaba we, yaba Tshisekedi, bombi bakorera mu nyungu z’Abanye-Congo kandi ko ari urugamba bazakomeza.