wex24news

yatanze kandidatire ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu.

 Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Gicurasi 2024 yatanze kandidatire ye, komisiyo y’igihugu y’amatora ikaba yakiriye kandidatire ya Paul Kagame, Umukandida w’Umuryango FPR-Inkotanyi, ari na we usanzwe ayobora u Rwanda.

Paul Kagame yashyikirije Oda Gasinzigwa uyobora NEC, impapuro zimwemerera guhagararira FPR Inkotanyi nk'umukandida

Itariki ya 09 Werurwe 2024 Perezida Paul Kagame yatowe na FPR Inkotanyi nk’umukandida uzahagararira uwo mutwe wa politiki mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri Nyakanga 2024, akaba yaragize amajwi 99,1% mu batoye bose uko bari 1953.

Imitwe ya politiki itandukanye irimo PSD, PL, PDI, PPC, PSP, PSR na UDPR, na yo yagaragaje ko ishyigikiye Perezida Kagame, ikaba yaramutanzeho umukandida mu matora ateganyijwe muri uyu mwaka.

Muri 2003-2010 nibwo yayoboye manda ye ya mbere, ubwo yari amaze gutorwa mu matora rusange yabaye muri 2003, nyuma yaho aza kongera gutorerwa Manda ya kabiri kuva muri 2010-2017.

Abanyarwanda benshi muri 2015 habura imyaka 2 ngo manda ye ya kabiri iragire, nibwo bifuje ko Perezida Kagame yakomeza kubayobora, basaba ko Itegeko Nshinga ribanza kuvugururwa kugira ngo ribimwemerere.

Itegeko Nshinga ryaje kuvugururwa, muri 2017 n’abakandinda babiri, ari bo Frank Habineza wo mu Ishyaka riharanira kurengera Ibidukikije, Democratic Green Party of Rwanda (DGPR), hamwe na Philippe Mpayimana wari umukandida wigenga.

2017-2024 perezida Paul Kagame yaje gutsinda , nyuma yo kubona amajwi 6,675,472 (ahwanye na 98,79%), mu gihe abo bari bahatanye, Mpayimana yabonye amajwi 49,031(ahwanye na 0.73%), mu gihe Frank Habineza wa DGPR we yagize amajwi 32,701(ahwanye na 0,48%).

NECy atangaje ko hari abakandida bigenga umunani, bagaragaje ko bashaka kwiyamamariza uyu mwanya wo kuyobora u Rwanda, yanagaragaje amatariki y’ingenzi muri gahunda y’amatora yo muri uyu mwaka, aho kuva kuri uyu wa 17 – 30 Gicurasi 2024, izaba irimo yakira kandidatire z’abiyamamariza kuba Perezida wa Repubulika.

 Tariki 14 Kamena 2024 Komisiyo y’Igihugu y’Amatora izatangaza kandidatire zemejwe burundu, nyuma yaho ku itariki 22 Kamena -13 Nyakanga 2024, hazabaho kwiyamamaza kw’abakandida, naho ku itariki 29 Kamena hazabaho gutanga lisiti y’itora ntakuka.

Ku itariki 14 Nyakanga 2024 nibwo hazaba amatora ku Banyarwanda baba mu mahanga, mu gihe ku itariki ya 15 Nyakanga 2024 hazaba amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite 53 baturuka mu mitwe ya politiki cyangwa mu bakandida bigenga imbere mu Gihugu.

Taliki 20 Nyakanga 2024 Komisiyo y’Igihugu y’Amatora izaba yatangaje by’agateganyo ibyavuye mu matora, ibyavuye mu matora bya burundu bikazatangazwa bitarenze ku wa 27 Nyakanga 2024.

NEC yatangaje ko kugeza ubu Abanyarwanda bangana na 9,500,000, bafite imyaka 18 kuzamura, ari bo bari kuri lisiti y’itora(by’agateganyo), barimo abagera kuri 2,000,000 bazaba batoye bwa mbere.

 Oda Gasinzigwa Perezida wa Komisiyo y’igihugu y’amatora yagize ati: “Turasaba Abanyarwanda kuzitabira aya matora ari benshi kugira ngo bagire uruhare mu kwishyiroraho inzego z’ubuyobozi zizatorwa”. anasaba abiyamamaza kuzubahiriza amategeko n’amabwiriza mu gihe cyo kwiyamamaza,kugira ngo hatazagira ikibangamira amatora.