wex24news

RIB yafashe ukekwaho gukora Jenoside yafashwe amaze imyaka 23 yihishe mu mwobo.

Ntarindwa Emmanuel yatawe muri yombi na RIB akurikiranweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Yaramaze imyaka 23 yihishe mu mwobo yacukuye mu nzu iherere mu karere ka Nyanza.

Dr Murangira B. Thierry umuvugizi wa RIB yatagaje ko uyu mugabo yafatanywe na Mukamana Eugénie wari umaze iyi myaka yose amucumbikiye kandi azi ibyaha yakoze. we akurikiranyweho gukora icyaha cyo kutamenyekanisha icyaha cy’ubugome cyangwa gikomeye.

RIB ivuga ko uyu mugabo atigeze asohoka mu nzu kuva icyo gihe bitewe n’uko yabaga mu mwobo yari yarayicukuyemo ndetse akaba ariwo yari amazemo imyaka 23.

Ntarindwa Emmanuel yiyemerera ko yakoze Jenoside kandi ko yishe benshi atanibuka umubare. Ibyo byaha akekwaho yabikoreye mu cyahoze ari Komini Kigoma na Nyabisindu, ubu ni mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Busasamana.

Ntarindwa Emmanuel na Mukamana Eugenie bafungiye kuri RIB ya Busasamana mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

RIB kandi iburira abantu ko badakwiye kuba hari abagihisha cyangwa ngo bahishire bakekwaho gukora Jenoside, igakomeza kubasaba gutanga amakuru kugira ngo abakoze ibyaha bahanwe.