Perezida wa Kenya, Dr William Ruto, yagaragaje ko umugabane wa Afurika ukeneye gukorera byinshi abaturage bawo kugirango bagere ku iterambere no kubaka ubushobozi bushingiye ku biboneka imbere mu gihugu.
Perezida wa Keny Williams Ruto ayagarage ko Umugabane wa Afurika ukwiye kureba uko wateza imbere abaturage bawo ndetse ukiyubaka ku buryo wakwigeza kuri serivisi zose wajyaga gushaka hanze yawo binyuze mu kubaka ubushobozi ibihugu byifitemo.
Perezida William Ruto yagaragaje ibintu bitatu by’ingenzi Umugabane wa Afurika ukeneye kugira ngo ubashe kwigobotora ibibazo biwugarije.
“Icya mbere, dukeneye kubaka ubushobozi bwo gukusanya ubushobozi imbere mu bihugu byacu kandi ni byo turi gukora muri Kenya. Dukeneye kuzamura uruhare rw’imisoro mu musaruro mbumbe w’ibihugu byacu, rukava ku 10%. Muri Kenya ubu turi kuri 15%, tugomba gukura tukagera kuri 20% kandi twizeye ko tuzagera kuri 25% by’uruhare rw’imisoro mu musaruro mbumbe.”
ikindi kihutirwa n’ugushyiraho politiki zikenewe kugira ngo Umugabane wa Afurika urekere aho kohereza hanze ibikoresho by’ibanze kandi nyuma bizatunganywa ukongera ukajya kubigura.
Yakomeje agira ati: “Icya gatatu, dukeneye guhangana n’isesagura ry’umutungo na ruswa ku buryo ibyagenewe guteza imbere igihugu bibyarira inyungu abantu benshi.”