wex24news

yasobanuye byinshi ku bagabye igitero i Kinshasa.

Gen Maj Sylvain Ekenge umuvugizi w’igisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yasobanuye ko abagabye igitero ku bayobozi b’icyo gihugu ku cyumweru kuri 19 Gicurasi, ari itsinda ry’abarwanyi babarizwa muri 50 bafite ubwenegihugu butandukanye.

Gen Maj Sylvain Ekenge, Umuvugizi wa FARDC

Gen Maj Ekenge avuga ko iki gitero cyari kigendereye ingo z’abayobozi n’inzego zirimo ibiro by’Umukuru w’Igihugu , abarwanyi bakaba ngo bari bitwaje ibikoresho bikomeye birimo imbunda, indege zitagira abaderevu ndetse n’ibikoresho byo guhagarika itumanaho.

Gen Maj Ekenge avuga abagabye igitero bayobowe n’uwitwa Christian Malanga n’ umuhungu we Mercel Malanga ndetse ko harimo n’abagabo babiri b’uruhu rwera, na bo bakomoka muri USA, harimo kandi n’Umunyekongo ufite ubwenegihugu bw’u Bwongereza, akaba yari yungirije Malanga.

Gen Maj Sylvain Ekenge avuga ko abagabye igitero baje bagambiriye gutera kwa Minisitiri w’Intebe, Judith Suminwa Tuluka, kwa Minisitiri w’Ingabo, Jean Pierre Bemba, ndetse no kwa Minisitiri w’Imari, Vital Kamerhe.

Gen Maj Ekenge agira ati “Igisirikare cyacu cyahise gikoresha imbaraga zikomeye, ndetse Umuyobozi wabo Christian Malanga ahita aburizwamo hamwe n’abandi batatu, kuko abapfuye muri bo bagera kuri bane harimo n’uwo muyobozi wabo.”

Gen Maj Ekenge avuga ko umutekano wongeye kugaruka nyuma y’ibikorwa bya gisirikare n’ibya Polisi byo gufata abo bashatse guhirika ubutegetsi, akaba yijeje Abanyekongo n’abayobozi by’umwihariko, ko inzego zishinzwe umutekano zibabereye maso ku manywa na nijoro.

umuvugizi wa FARDC yirinze kugira igihungu ashinja gufasha abo barwanyi kuko ipereza rigikomeje.