wex24news

ishobora guhabwa inshingano yo gukora ubushakashatsi ku Barinzi b’Igihango

Urwego rushinzwe intwari z’igihugu, impeta n’imidali by’ishimwe (CHENO) rushobora guhabwa inshingano yo kujya rukora ubushakashatsi ku bazagirwa Abarinzi b’Igihango, zari zisanganywe Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE)

Ibi bigaragara mu mushinga w’itegeko wateguwe n’abagize Inteko Ishinga Amategeko, ugamije kunoza imikorere ya CHENO cyane cyane mu buyobozi bwayo.

Uyu mushinga ugira uti “Urwego rwahawe inshingano nshya ijyanye no gukora ubushakashatsi ku bagomba kugirwa abarinzi b’Igihango, inshingano yari isanzwe ikorwa na MINUBUMWE.”

Abarinzi b’igihango batoranywa guhera ku rwego rw’akagari, gukomereza ku rw’umurenge, ku rw’akarere, mu Banyarwanda baba mu mahanga, kugeza ku rwego rw’igihugu.

Iyi Minisiteri igira iti “Icyakoze hari abantu bamwe babarizwa mu byiciro bifite imiterere idasanzwe, nk’ingo z’abihaye Imana, ibigo by’amashuri, Kuri abo bantu, buri rwego urwo ari rwo rwose, itsinda rishinzwe gutoranya rigomba gushingira ku makuru avuye muri ibyo bigo.”

Abarinzi b’Igihango batoranywa buri mwaka, kandi hasuzumwa niba nta murinzi w’Igihango wateshutse ku ngingo zishingirwaho mu gushyira umuntu muri iki cyiciro. Iyi yateshutse, itsinda rishinzwe gutoranya rifata icyemezo cyo kumukura kuri uru rutonde.

CHENO niyo izajya yakira, inasuzume raporo zatanzwe n’uturere ku batoranywa kugira ngo bagirwe abarinzi b’Igihango.