wex24news

Benjamin Netanyahu yashiriweho impapuro zo kumufunga.

Umushinjacyaha mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha, , yasohoye impapuro zo guta muri yombi Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, Minisitiri w’Ingabo Yoav Gallant, n’abayobozi b’umutwe wa Hamas, abashinja kugira uruhare mu byaha byakorewe mu ntara ya Gaza no muri Israel guhera tariki ya 7 Ukwakira 2023.

Israeli Prime Minister Benjamin Netanyahu waits for the start of an Israeli war cabinet meeting also attended by U.S. President Joe Biden on Oct. 18, 2023, in Tel Aviv, Israel. (Brendan Smialowski/AFP via Getty Images)

Umushinjacyaha, Karim Khan, yabisobanuye, Netanyahu na Gallant bakekwaho ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu, birimo kwicisha abantu inzara, kubabaza cyangwa se gukomeretsa bikomeye, kwica ku bushake, gutanga ibwiriza ryo kugaba ibitero bigambiriwe mu basivili, gutsemba biturutse ku kwicisha abasivili inzara, gutoteza n’ibindi bikorwa bya kinyamaswa.

Khan yatangaje ko yagejeje mu rukiko rwa ICC ibimenyetso byafashwe muri Gaza birimo ubuhamya bw’abarokotse ibitero by’ingabo za Israel, ababibonye, amashusho y’umwimerere, amafoto, amajwi, amashusho yafatiwe mu kirere ndetse n’amatangazo y’abashinjwa ibi byaha agaragaza ko ibyakozwe byose byari bigambiriwe.

EPA Yahya Sinwar in 2021

Yahya Sinwar umuyobozi wa Hamas n’Umugaba Mukuru w’abarwanyi b’uyu mutwe, Mohamed Diab Ibrahim al-Masri ndetse na Ismail Haniyeh uyobora ishami rya politiki na bo bashyiriweho impapuro zo kubata muri yombi, bashinjwa ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu byakorewe ku butaka bwa Israel no muri Gaza guhera tariki ya 7 Ukwakira 2023.

Uyu mushinjacyaha yatangaje ko yasuye ibice birimo Kibbutz Be’eri, Kibbutz Kfar Aza hamwe na Re’im iberamo ibitaramo bya Supernova, abona uko ibi bitero byagabwe n’ingaruka zabyo, kandi ngo yanavuganye n’abarokotse ibi bitero, yumva akababaro kabo.