wex24news

dukeneye gukuba inshuro icyenda umubare w’abaganga babaga

Urugaga rw’Abaganga bavura indwara bakoresheje kubaga, rwagaragaje ko indwara zigera kuri 30% ziri mu Banyarwanda zikenera ubuvuzi bwo kubagwa ariko umubare w’ababikora ukaba ukiri muto cyane.

Byagarutsweho ubwo hasozwaga icyumweru cyahariwe ibikorwa by’ubuvuzi bwo kubaga cyakozwe mu rwego rwo kuzirikana intambwe yatewe muri urwo rwego rw’ubuvuzi.

 Prof Ntirenganya Umuyobozi w’urugaga rwa’abaganga babaga mu Rwanda Prof Ntirenganya Faustin, yagize ati “Dufite abaganga babaga bagera kuri 162 ariko aho badukeneye hararenga 1000, biradusaba gukuba nibura inshuro umunani cyangwa icyenda abo dufite kugira ngo buri muturage ashobore kugerwaho n’ubwo buvuzi igihe babukeneye.”agaragaza ko umubare muke w’abaganga babaga ugira ingaruka mbi ku musaruro kuko bituma hari abatinda kubona ubuvuzi.

Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Ntihabose Corneille, yagaragaje ko kuri ubu usanga abaturage bahabwa gahunda yo gutegereza igihe kinini bitewe ahanini n’umubare w’abantu bakiri bake ndetse n’ubuke bw’ibikoresho nko ku bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

Munyaneza Emmanuel Umukozi muri Kaminuza y’u Rwanda mu Ishami ry’Ubushakashatsi yagize ati “Kugira ngo ibyavanwe mu bushakashatsi bizabashe gushyirwa mu bikorwa kandi birusheho kugirira umumaro abaturage, ni ugukoresha uburyo bwo gutangirana nabo tukamenya ikibazo cyugarije abaturage, nabo bakagihitamo ko ari ikibazo hanyuma tugakora ubushakatsi tukareba uko bwakorwa turi kumwe nabo, tugakusanya amakuru turi kumwe, tukagera n’igihe cyo gusohora ubushakashatsi turi kumwe nabo.”

Yakomeje ati “Icyo gihe iyo mushyizeho icyo gukora kugira ngo icyo kibazo cyari cyibugarije gikemuke. Mugendeye kuri bwa bushakashatsi abaturage bahita babishyira mu bikorwa nta gushidikanya.”

urugaga rw’abaganga babaga bashimiye bamwe mu bagize uruhare rw’indashyikirwa mu guteza imbere umwuga wo kubaga mu Rwanda muri iyi myaka 30 ishize nyuma ya Geniside yakorewe Abatutsi, basaba abakiri bato kubigiraho no gukomeza uwo murage mwiza.