wex24news

umukinnyi wa filime Scarlett Johansson ntiyishimiye ko chatGPT yaroreshe ijwi rye.

Ku wa Mbere tariki ya 20 Gicurasi umukinnyi wa filime, Scarlett Johansson, w’imyaka 39, yatangaje ko yatunguwe no kubona hari ijwi rivuga neza neza nka we rikoreshwa na OpenAI muri porogaramu yayo ya ChatGPT, kandi bikaba byarabaye nyuma yo kwanga gukorana nayo.

Image: Scarlett Johansson at a fan event in London on April 10, 2019.

Scarlett yagiza ati “Narakajwe kandi ntungurwa cyane no kubona Altman, yarahisemo ijwi rimeze neza neza nk’iryanjye ku buryo inshuti zanjye n’abanyamakuru bagowe no kubitandukanya.”

Imikorere ya ChatGPT, kuri ubu yavuguruwe hakaba hagezweho verisiyo ya GPT-4o, igira uburyo aho uyibaza ibibazo ashobora gukoresha ijwi, nayo mu kumusubiza igakoresha ijwi. Ni muri ubwo buryo Johansson, avuga ko ijwi rye rikoreshwa.

Johannson yavuze ko Altman, yiganye neza ijwi rye ryo muri iyo filime kandi akabikora ku bushake ngo kuko hari n’igihe yigeze gutambutsa ubutumwa bw’ijambo ‘HER’ ku rukuta rwe rwa X.

 OpenAI yatangaje ko iri jwi ryiswe ‘Sky’ ryakozwe hashingiwe ku rindi ry’umwimerere ry’undi mukinnyi wa filime kandi ko kwigana irya Johansson bitari bigambiriwe. OperaAI yagize Iti “Ijwi rya ‘Sky’ ntabwo ari ijwi rya Scarlett Johansson.”

OpenAI yatangaje ko iri kureba uko iri jwi ryahita rihagarikwa nyuma yo guteza urujijo rw’uwo rishobora kuba ryumvikana nka we kandi mu by’ukuri atariko biri.