Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bakomeye muri iki gihe, Adrien Misigaro na Israel Mbonyi bafashe amashusho y’indirimbo yabo bakoranye.
N’ indirimbo ya mbere aba bombi bakoranye nyuma y’igihe buri umwe ari mu rugendo rw’umuziki nk’umuhanzi wigenga. bafashe amashusho y’iyi ndirimbo mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 20 Gicurasi 2024, bafatiye mu rusengero rwa New Life Bible Church ku Kicukiro.
Mwifatwa ryayo mashusho bihurirana n’itariki idasanzwe kuri Israel Mbonyi, kuko ari bwo yizihizaga isabukuru y’amavuko ye, dore ko yavutse tariki 20 Gicurasi 1992.
Israel Mbonye yavuze ko mu gihe amaze abonye izuba ashima Imana ko yamugize icyambu. Ati “Nabaye ikimenyetso kuri benshi, uri ubuhungiro bwanjye bukomeye. Umunwa wanjye wuzuye ibisingizo byawe, utangaza ubwiza bwawe umunsi wose.
The Ben ari kumwe na Alex Muyoboke n’abandi batunguye Israel Mbonyi bamwifuriza isabukuru y’amavuko, no gukomera mu rugendo rwe rw’umuziki.
Adrien Misigaro amaze iminsi ari mu Rwanda mu rugendo rugamije kwagura ibikorwa by’umuryango yashinze ‘MHN’, ndetse mu minsi ishize yasuye umuryango Sherrie Silver Foundation bafata amashusho y’indirimbo basubiyemo ‘Niyo Ndirimbo’ yakoranye na Meddy ukorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Israel Mbonyi akoranye iyi ndirimbo na Adrien Misigaro mu gihe aherutse gutangaza ko ari mu myiteguro yo kujya gutaramira muri Uganda na Kenya. Aherutse gushyira hanze imbumbe y’indirimbo yasubiyemo yafatiye amashusho mu gitaramo yakoreye muri BK Arena, ku wa 25 Ukuboza 2023.