Perezida wa Kenya, William Ruto ari mu ruzinduko rw’akazi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akazagirana ibiganiro na mugenzi we Joe Biden ku ngingo zitandukanye, bakazibanda cyane ku mutekano n’ubucuruzi.
Ibiro by’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga Byanditse biti:” Amerika yakiriye neza Perezida William Ruto na Madamu we Rachel Ruto, i Atlanta, Georgia. Uru ruzinduko muri Atlanta ni igice cya mbere cy’ubufatanye bwa dipolomasi hagati ya Kenya n’Amerika.”
Muri uru ruzinduko, William Ruto yahuye n’Abanyakenya baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Cobb Galleria Centre, Atlanta, Georgia. William Ruto ni we muyobozi wa mbere wo muri Afurika uzaba yakiriwe na perezida wa Amerika Joe Biden kuva yatorwa mu 2020.
Perezida Ruto William yagize ati:” U.S.A yabaye inshuti nziza mu bikorwa remezo, no mu bushakashatsi bugamije guhangana n’indwara zanduza. Turashaka kongera ubufatanye, harimo no gukora inkingo, bizana iterambere kuri twese.”
Ku wa kane ni bwo ibi biganiro bya Biden na Ruto bizaba, bikazagaruka ku bufatanye mu bucuruzi n’umutekano, harimo nuko Kenya yiyemeje kuyobora ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye, bugamije kugarura umutekano muri Haiti, Kenya yemeye kohereza abapolisi 1.000, kandi ikazayobora ubutumwa bw’amahoro muri Haiti.