wex24news

yongeye gutanga kandidatire ku mwanya w’Umudepite

Ntibanyendera Elissam Salim yongeye gutanga kandidatire ku mwanya w’abadepite nk’umukandida wigenga mu matora ategerejwe muri Nyakanga 2024, nyuma y’uko mu 2018 yiyamamaje ariko ntahirwe n’urugendo

Ntibanyendera yagaragaje ko amajwi akenerwa ngo umukandida wigenga abone umwanya mu Nteko ishinga Amategeko ari menshi ariko yizera ko abanyarwanda bazamutora.

Ntibanyendera usanzwe ari Umuyobozi w’Ikigo cya HVP Gatagara Ndera mu Karere ka Gasabo, yatangaje ko kuri iyi nshuro yizeye kuzabona amajwi akenewe kugira ngo yinjire mu Nteko ishinga Amategeko y’u Rwanda.

Ntibanyendere Elissam yagize ati”mbere ntabwo nagize amajwi akwiye, nakoze ibyo nagombaga gukora, nshaka abanshyigikiye ndabitanga biremerwa. Ibyari bisigaye ni urugendo rwanyu nk’abanyarwanda ubwo rero mwahisemo abayobozi mushaka ko babayobora kandi babayoboye neza. Ubu rero niteguye ntashidikanya ko ayo majwi nzayagira kuko imyumvire yarazumutse.”

Ntibanyendera yagaragaje ko amajwi akenerwa ngo umukandida wigenga abone umwanya mu Nteko ishinga Amategeko ari menshi ariko yizera ko abanyarwanda bazamutora.