wex24news

Amerika n’u Rwanda ntibigomba gupfa Rusesabagina

Perezida Paul Kagame yatangaje ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Rwanda bitagomba gupfa Paul Rusesabagina wahamijwe ibyaha by’iterabwoba.

Rusesabagina yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha muri Kanama 2020, akigera ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali. Yasobanuriye itangazamakuru ko yibwiraga ko indege imwerekeza i Bujumbura.

Muri Nzeri 2021, Urukiko Rukuru rwamukatiye igifungo cy’imyaka 25 Yafungiwe mu Igororero rya Nyarugenge kugeza muri Werurwe 2023 ubwo yafunguwe hashingiwe ku mbabazi za Perezida wa Repubulika.

Minisiteri y’Ubutabera yasobanuye ko Rusesabagina yafunguwe hashingiwe ku biganiro byari biyobowe na Leta ya Qatar, byahuje u Rwanda na Amerika, kandi ko yari yaranditse ibaruwa, asaba imbabazi ku bw’ibikorwa bya MRCD-FLN yabereye umuyobozi.

Perezida Kagame Paul mu kiganiro n’umunyamakuru Steve Clemons wa Semafor yagarutse ku buryo abayobozi batandukanye bo muri Amerika bashyiraga igitutu ku Rwanda kugira ngo rufungure Rusesabagina, bisa n’aho yatumye umubano w’ibihugu byombi uhungabana.

Perezida Paul kagame yagize ati “Ntabwo Rusesabagina yagombaga kuba ingingo iteranya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Rwanda. Ikibazo twaragikemuye kuko byari ngombwa. Twagerageje kubikora mu buryo bwiza twari dushoboye, ariko twagikuye mu nzira.”

Paul Rusesabagina seen during a press conference in Brussels on Tuesday June 18, 2019.

Rusesabagina atuye muri Leta ya Texas muri Amerika. Iki gihugu cyashyize imbaraga mu kumusabira gufungurwa kuko cyamuhaye uruhushya rwa burundu rwo guturayo.