wex24news

netflix iri gutunganya filime igaruka ku byaha p-diddy ashinjwa.

Umuraperi 50 Cent yatagaje ko agiye gutunganya filime mbarankuru ivuga ku byaha byo gufata ku ngufu P-Diddy ashinjwa kurubu Netflix yamaze kwinjira muri uyu mushinga uhanzwe amaso na benshi.

Mu mwaka ushize wa 2023 50 Cent yatangaje ko agiye gutunganya filime mbarankuru ku byaha P-Ddiddy aregwa birimo gufata kugufu no kugira uruhare mu rupfu rw’umuraperi Tupac Omar Shakur.

Netflix niyo yatsidiye isoko ryo gutunganya iyi filime ya 50 Cent izagaruka ku byaha P-Diddy ashinjwa, Netflix ikazatunganya iyi filime ifatanyije na sitidiyo ya G-Unit Film & Televisiyo Studios yashinzwe na 50 Cent.

Uyu mushinga kandi ugeze kure ukorwa gusa ntiharatagazwa igihe iyi filime izasohokera bitewe n’uko abakiri kurega P-Diddy bakiri kwiyongera, iyi filime birateganywa ko izagire Episodes nyinshi bitewe n’uko hakomeje kugaragara abamushinja benshi.