wex24news

 kwitwa Umututsi  byari ibyago bikomeye no ku yandi moko.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, yasobanuye ko kuva mu 1959, n’indi myaka yakurikiyeho, kwitwa Umututsi byari ibyago ku Batutsi ubwabo no ku yandi moko ku buryo undi wabyitwaga yaregeraga akarengane.

Minisitiri Dr Jean Damascene Bizimana

Minisitiri Dr. Bizimana avuga ko hari ingero zigaragaza ukuntu umutegetsi washakaga gutsikamira umutu runaka, yashoboraga kumukorera indangamuntu yanditsemo ko ari Umututsi asobanura ko nta mahirwe na makeya bari bafite, yo gukora ngo biteze imbere yemwe no gutembera ntibyari byemewe yaba imbere cyangwa inyuma y’Igihugu.

 Dr Bizimana avuga ko kugira ngo uhabwe ibyangombwa bikwemerera kwisanzura, wagombaga kubanza gusaba icyemezo cy’imyitwarire myiza, kandi Umututsi yabaga asa n’uwimwe amahirwe yo kubona icyo cyemezo.

Minisitiri Bizimana kandi avuga ko hanakorwaga raporo z’uko Abatutsi bifashe, bikagaragarira mu rugero rwa Raporo yo ku Gikongoro nanone igaragaza aho Konseye yanditse avuga ko Abatutsi bafite ubucakura bwo guteranya Abahutu.

Minisitiri Bizimana avuga ko kubera ko ubuyobozi bwirirwaga bugenzura abaturage, byatumye nta teremabere rigerwaho kuko batakoraga akazi, naho abaturage bagakomeza kwinjirwamo n’urwango n’amacakubiri yaje kugeza u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.