wex24news

PDI ihagaririwe n’ abakandida 55 mu matora y’Abadepite

Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi, PDI, ryashyikirije Komisiyo y’Igihugu y’Amatora urutonde rw’abazarihagararira mu matora ateganyijwe muri Nyakanga 2024 ku mwanya w’Abadepite.

Amb. Harerimana Fatou Visi Perezida wa Kabiri wa PDI aherekejwe na Senateri Murangwa Hadidja uhagarariye itsinda rishinzwe ibikorwa byo kwiyamamaza muri PDI muri aya matora n’abandi barwanashyaka.

Ambasaderi Harerimana Fatou yavuze ko hatanzwe urutonde rw’abantu 55 kuko ari bo bari bujuje ibisabwa na komisiyo y’Igihugu y’Amatora nubwo muri Kongere y’Ishyaka hari hemejwe abarenga 70. iyi lisiti y’abakandida 55 barimo 23 b’abagore.”

Amb. Harerimana yavuze ko nubwo bagiye kwiyamamaza ku nshuro ya mbere batari mu ihuriro na FPR Inkotanyi nkuko bajyaga babikora, bizeye ko bazatsinda amatora bakabasha gukomeza guhagararira abanyarwanda mu Nteko.